Ishami ry’urubyiruko n’abana rifatanyije n’abarimu babo ryateguye inyigisho zikubiye mugatabo “Tumenye ijambo” zigomba kuzakoreshwa mu byiciro bibiri.
Nyuma yo kubona ko inyigisho zitangwa mu maparuwase zitari zimwe hateguwe aya mahugurwa ku barimu ba Sunday school ndetse hakwirakwizwa imfashanyigisho z’abana kugirango babashe kugendera kuri gahunda imwe.
Hahuguwe abarimu 170 baturutse mu maparuwase 39 mu maparuwase 41 agize diyoseze ya Kigali, bahawe amahugurwa kuburyo bwo kuyobora amashuri ya Sunday school, hakoreshejwe imikino n’utuganiro.
Ayo mahugurwa akubiye mu gatabo k’imfanshanyigisho ku mpapuro zako zibanza kasohowe n’ishami ry’urubyiruko n’abana kandi kateguwe hakurikijwe imyaka yabo (imyaka 3 kugeza kuri 5, imyaka 6 kugeza 9).Twaherekanyije Bibiliya 127 z’abana.Twatanze uruhongore 91 kubarimu ba Sunday school, bifite amashusho.