Umwiherero w'abayobozi ba RASA muri EAR DK

 

Umwiherero w'abayobozi ba  RASA ziri muri Kigali wabaye ku itariki 05/12/2015

Uyu mwiherero wabaye taliki ya 05/12/2015 kuva saa tatu za mugitondo, ubera muri Salle ya Cathedral ukaba wari wateguwe n’ishami ry’urubyiruko n’abana  muri EAR/DK mu rwego rwo kongerera ubushobozi abo bayobozi ba RASA ziri muri Kigali arizo: RASA-CE/KIE, RASA-CST/KIST, RASA IPRC Kigali na RASA-CBE/ SFB

Akaba ari amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 38 bava muri ayo mashuri, batatu bo muri RASA National Coordination, bakaba barigiyemo amasomo atandukanye abafasha mu mirimo bahamagarirwa gukora mu makaminuza barimo kandi bakoreramo umurimo w’Imana.

Abarimu batwigishije:

Rev. Henlon Daniel

Mr. TUYIZERE Manasseh

Amasomo bahaboneye:

Amateka y’itorero( Identity and Mission of the Church)

Uburyo umuntu ategura ikibwirizwa nuko gitangwa (How to prepare the sermons)

Gusobanukirwa umuhamagaro (to know the calling)

Umwanya wo kubaza

Leadership skills

Gusengera umurimo bakora

Aya masomo yose yaratanzwe kandi mubyukuri byanejeje abari bahari, gusa hakaba harabayeho umwanya muto wo kubaza ibibazo ku bw’igihe kitari gihagije. Nko kubirebana n’itorero n’imikure yaryo ndetse na mission yaryo bagarageje ko hari byinshi batari bazi bamenye, nubwo babona inzira ikiri ndende ku bijyanye no kumenya itorero. Kubirebana n’umuhamagaro Rev. Daniel yatangiye ababwira buri wese ko yahamagawe gusa habaho umuhamagaro udasanzwe, wumva Imana iguhamagarira kwinjira mu murimo, nibwo yanavuze no ku mpano aho yavuze ko buri wese afite impano itandukanye n’iya mugenze we kandi izo zose zigomba kuzuzanya. Nyuma Rev. Daniel yakomerejeho yigisha uburyo umuntu ategura ikigishwa, benshi bemeje ko mu byukuri inzira ikiri ndende kuko abenshi aribwo bwambere bari babonye iryo somo  mumibereho yabo nubwo bayoboye abandi.

Tuyizere Manasseh yakomeje abaha ubumenyi rusange kubijyanye n’imiyoborero no kuyobora, aho yagiye agaragaza uburyo  butandukanye bukoreshwa n’abantu mu miyoborere yabo, kandi abasaba gufatanya kuko aribyo bibyara umusaruro buri wese iyo ahuje n’undi mu miyoborere yabo kandi bakubahana.

Nyuma habayeho kungurana ibitekerezo ku mibereho ya RASA zitandukanye n’ibibazo barimo guhura nabyo aho bavuze ko mukuri ubona ubuzima bwo muri kaminuza bugenda buhinduka.

Ibibazo bafite:

Ø  Kuba bamwe mu banyamuryango batari kuri list yo guhabwa amafranga abatunga ndetse n’icumbi bifatana n’ibibazo by’ubukene

Ø  Kuba batabona abigisha babafasha mu bihe by’amateraniro bagira

Ø  Kuba usanga basa naho batitaweho na paruwase ibegereye ndetse ngo banitabweho nk’abana b’Itorero

Ibyifuzo bafite:

Ø  Kurushaho kwegerwa nk’abayobozi kugira ngo batunganye neza umurimo bahamagariwe mu gihe bayobora

Ø  Guhabwa amahugurwa n’igisho bitandukanye bibafasha gukura muri Kristo

Ø  Gutegurirwa inyigisho zijyanye n’igihe tugezemo kubirebana n’imyitwarire y’urubyiruko muri iki gihe

Ø  Nkuko byari bisanzwe bikorwa basabye ko bakomeza kohererezwa abavugabutumwa babafasha mu byiciro bitandukanye.

Ø  Gukomeza kubategurira amahugurwa nk’aya kubamaze gutorwa kugira ngo bage mu mirimo batorewe.

Hano tukaba twarabijeje kujya dukora uko dushoboye tukabafasha mubijyanye n’igisho n’amahugurwa kandi tukaba twarabasabye kujya bagena umunsi tukabasanga muri kaminuza bigamo kugira ngo inyigisho zigere kuri benshi kandi bidahenze cyane.

Bakaba barashimiye itorero ko riba ryabatekerejeho rikabategurira amahugurwa nk’aya cyane ko biba bitoroshye kubona umuntu uguhugura. Banashimira ishami ry’urubyiruko uburyo ridahwema kubaba hafi muri byose.

 

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow