Amahugurwa ya Rooted in Jesus

Rooted in Jesus November 2015

Nkuko bisanzwe aya mahugurwa ni kunshuro ya gatatu abaye, akaba yaratangiye taliki ya 02-06/11/2015 abera muri guest house ya EAR/DK aho abari mu mahugurwa bose bararaga.

Aya ni amahugurwa adufasha kuyobora groups ntoya abantu bigiramo Bibiliya cyane mu rubyiruko ariko akaba ari gahunda wakoreshwa no muyandi matsinda.

 Uru rubyiruko rukaba rwaravuye mu maparuwase atandukanye ya EAR/DK, gusa hakaba hari na paruwase zitititabiriye aya mahugurwa. Abari bitabiriye aya mahugurwa bayakurikiranye neza nkuko byari bigenwe kandi bavuze ko byabagiriye umumaro ndetse bikaba bigiye kubafasha mu matsinda bayobora nayo bazashinga muri iki gihe.

 

Abitabiriye amahugurwa:

Twari dufite urubyiruko rugera kuri 56 ndetse n’abarimu baturutse mu Bwongereza bagera kuri bane(4) aribo Rev. Kevin, Rev. Christine, Rev. David na Rev. Joanna aho batwigishije ibintu byinshi tukagirana nabo ibihe byiza mu buryo bwose ari mu nyigisho ndetse n’igihe cyo gusenga.

Muri aya mahugurwa hakaba harakowemo imirimo itandukanye ndetse n’amasomo atandukanye, aho twigishijwe uko umuntu ayobora itsinda rito(group), uko ugomba kwitwara imbere y‘abo uyoboye, gutanga umwanya mu itsinda buri wese akibonamo, uburyo bwo gufasha ufite ibikomere mu itsinda no gukira ibikomere n’uburyo bwo gusengerana.

Tukaba twarigishijwe n’uburyo bwo gukoresha igitabo cyo gushinga imizi muri Yesu kizabafasha kuyobora abandi mu gusoma Bible mu matsinda yabo.

Muri aya mahugurwa tukaba twari dufitemo urubyiruko rugera kuri 8 aribo: KARAMAGA Theogene wa Janjagiro, BENEGUSENGA Betty wa Janjagiro, DUSENGIMANA J. Bosco wa Bihembe, MATEKA Danny wa Gikondo, NIYODUSENGA Jonathan wa Gasogi, AKINKUNDIYE Theresie wa Mareba, NIYIGENA Pacifique wa Duha na SIBOMANA Emmy wa Gahanga bari barahuguwe umwaka washize, bavuze ko byabafashije gusoma Bibiliya no gusabana kandi hakaba hari ibitabo bamaze kurangiza aho bakeneye ibikurikira, bamwe usanga bashaka igitabo cya kabiri abandi icya gatatu.

Abari mu mahugurwa basoje biyemeje:

Ø  Gukomeza amatsinda yo gusoma bibiliya bashinze

Ø  Gushinga andi mashyashya kugira ngo bongere abasoma bibiliya

Ø  Kurushaho gushishikariza bagenzi babo kwibumbira mu matsinda yo gusoma Bibiliya

Imbogamizi bahura nazo muri aya matsinda:

Ø  Ikibazo cy’umwanya muto

Ø  Guhuza amasaha kubari mu itsinda

Ø  Kutitabira kw’abagize itsinda mu gusoma Bible

Ø  Kuba paruwase itagira uruhare mu gukurikirana ayo matsinda asoma bible

Ibitabo twasigaranye:

Igitabo cya mbere: 41 copies, icyakabiri: 148 copies, icya gatatu: 45 copies icya kane: 50 copies naho leaders’ guide ni 40.

Tukaba twaravuze ko hagiye kujyaho uburyo bwo gukurikirana ayo matsinda, hagati y’ishami ry’uribyiruko ndetse na paruwase kuko ariho ayo matsinda akorera.

Tukaba twarasoje amahugurwa bahabwa Certificate n’Umwepiscopi wa EAR/DK taliki ya 6/11/2015 tukaba dushimira Umwepiscopi uburyo yita ku rubyiruko.

 

 

 

 

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow