Umwiherero w'abayobozi ba RASA muri EAR DK

 

Umwiherero w'abayobozi ba  RASA ziri muri Kigali wabaye ku itariki 05/12/2015

Uyu mwiherero wabaye taliki ya 05/12/2015 kuva saa tatu za mugitondo, ubera muri Salle ya Cathedral ukaba wari wateguwe n’ishami ry’urubyiruko n’abana  muri EAR/DK mu rwego rwo kongerera ubushobozi abo bayobozi ba RASA ziri muri Kigali arizo: RASA-CE/KIE, RASA-CST/KIST, RASA IPRC Kigali na RASA-CBE/ SFB

Akaba ari amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi bagera kuri 38 bava muri ayo mashuri, batatu bo muri RASA National Coordination, bakaba barigiyemo amasomo atandukanye abafasha mu mirimo bahamagarirwa gukora mu makaminuza barimo kandi bakoreramo umurimo w’Imana.

Abarimu batwigishije:

Rev. Henlon Daniel

Mr. TUYIZERE Manasseh

Amasomo bahaboneye:

Amateka y’itorero( Identity and Mission of the Church)

Uburyo umuntu ategura ikibwirizwa nuko gitangwa (How to prepare the sermons)

Gusobanukirwa umuhamagaro (to know the calling)

Umwanya wo kubaza

Leadership skills

Gusengera umurimo bakora

Aya masomo yose yaratanzwe kandi mubyukuri byanejeje abari bahari, gusa hakaba harabayeho umwanya muto wo kubaza ibibazo ku bw’igihe kitari gihagije. Nko kubirebana n’itorero n’imikure yaryo ndetse na mission yaryo bagarageje ko hari byinshi batari bazi bamenye, nubwo babona inzira ikiri ndende ku bijyanye no kumenya itorero. Kubirebana n’umuhamagaro Rev. Daniel yatangiye ababwira buri wese ko yahamagawe gusa habaho umuhamagaro udasanzwe, wumva Imana iguhamagarira kwinjira mu murimo, nibwo yanavuze no ku mpano aho yavuze ko buri wese afite impano itandukanye n’iya mugenze we kandi izo zose zigomba kuzuzanya. Nyuma Rev. Daniel yakomerejeho yigisha uburyo umuntu ategura ikigishwa, benshi bemeje ko mu byukuri inzira ikiri ndende kuko abenshi aribwo bwambere bari babonye iryo somo  mumibereho yabo nubwo bayoboye abandi.

Tuyizere Manasseh yakomeje abaha ubumenyi rusange kubijyanye n’imiyoborero no kuyobora, aho yagiye agaragaza uburyo  butandukanye bukoreshwa n’abantu mu miyoborere yabo, kandi abasaba gufatanya kuko aribyo bibyara umusaruro buri wese iyo ahuje n’undi mu miyoborere yabo kandi bakubahana.

Nyuma habayeho kungurana ibitekerezo ku mibereho ya RASA zitandukanye n’ibibazo barimo guhura nabyo aho bavuze ko mukuri ubona ubuzima bwo muri kaminuza bugenda buhinduka.

Ibibazo bafite:

Ø  Kuba bamwe mu banyamuryango batari kuri list yo guhabwa amafranga abatunga ndetse n’icumbi bifatana n’ibibazo by’ubukene

Ø  Kuba batabona abigisha babafasha mu bihe by’amateraniro bagira

Ø  Kuba usanga basa naho batitaweho na paruwase ibegereye ndetse ngo banitabweho nk’abana b’Itorero

Ibyifuzo bafite:

Ø  Kurushaho kwegerwa nk’abayobozi kugira ngo batunganye neza umurimo bahamagariwe mu gihe bayobora

Ø  Guhabwa amahugurwa n’igisho bitandukanye bibafasha gukura muri Kristo

Ø  Gutegurirwa inyigisho zijyanye n’igihe tugezemo kubirebana n’imyitwarire y’urubyiruko muri iki gihe

Ø  Nkuko byari bisanzwe bikorwa basabye ko bakomeza kohererezwa abavugabutumwa babafasha mu byiciro bitandukanye.

Ø  Gukomeza kubategurira amahugurwa nk’aya kubamaze gutorwa kugira ngo bage mu mirimo batorewe.

Hano tukaba twarabijeje kujya dukora uko dushoboye tukabafasha mubijyanye n’igisho n’amahugurwa kandi tukaba twarabasabye kujya bagena umunsi tukabasanga muri kaminuza bigamo kugira ngo inyigisho zigere kuri benshi kandi bidahenze cyane.

Bakaba barashimiye itorero ko riba ryabatekerejeho rikabategurira amahugurwa nk’aya cyane ko biba bitoroshye kubona umuntu uguhugura. Banashimira ishami ry’urubyiruko uburyo ridahwema kubaba hafi muri byose.

 

 

Our upcoming events include:

30th November to 8th December We are planning to have a teens camp. This camp organized by a Christian ministry called 3DCC in which we partner with Christians of different denominations; 3DCC has already organized more than 7 camps; We have done 3 Forma’Camp camps there, 1 pastors’ kids camp and 2 Teens Camp so this will be our 7th camp to take place at Bihembe since the Anglican Church/ Kigali Diocese devoted this former Technical school for the use of Youth camps and youth retreats. This camp site is still under renovation.

The camp's dates are scheduled from the 30th November till 8th December. Invited are teenagers ( 14 years old till 18 years old) Registration is going on;

 For more information: http://3dchristiancamps.weebly.com/

 

 

Amahugurwa ya Rooted in Jesus

Rooted in Jesus November 2015

Nkuko bisanzwe aya mahugurwa ni kunshuro ya gatatu abaye, akaba yaratangiye taliki ya 02-06/11/2015 abera muri guest house ya EAR/DK aho abari mu mahugurwa bose bararaga.

Aya ni amahugurwa adufasha kuyobora groups ntoya abantu bigiramo Bibiliya cyane mu rubyiruko ariko akaba ari gahunda wakoreshwa no muyandi matsinda.

 Uru rubyiruko rukaba rwaravuye mu maparuwase atandukanye ya EAR/DK, gusa hakaba hari na paruwase zitititabiriye aya mahugurwa. Abari bitabiriye aya mahugurwa bayakurikiranye neza nkuko byari bigenwe kandi bavuze ko byabagiriye umumaro ndetse bikaba bigiye kubafasha mu matsinda bayobora nayo bazashinga muri iki gihe.

 

Abitabiriye amahugurwa:

Twari dufite urubyiruko rugera kuri 56 ndetse n’abarimu baturutse mu Bwongereza bagera kuri bane(4) aribo Rev. Kevin, Rev. Christine, Rev. David na Rev. Joanna aho batwigishije ibintu byinshi tukagirana nabo ibihe byiza mu buryo bwose ari mu nyigisho ndetse n’igihe cyo gusenga.

Muri aya mahugurwa hakaba harakowemo imirimo itandukanye ndetse n’amasomo atandukanye, aho twigishijwe uko umuntu ayobora itsinda rito(group), uko ugomba kwitwara imbere y‘abo uyoboye, gutanga umwanya mu itsinda buri wese akibonamo, uburyo bwo gufasha ufite ibikomere mu itsinda no gukira ibikomere n’uburyo bwo gusengerana.

Tukaba twarigishijwe n’uburyo bwo gukoresha igitabo cyo gushinga imizi muri Yesu kizabafasha kuyobora abandi mu gusoma Bible mu matsinda yabo.

Muri aya mahugurwa tukaba twari dufitemo urubyiruko rugera kuri 8 aribo: KARAMAGA Theogene wa Janjagiro, BENEGUSENGA Betty wa Janjagiro, DUSENGIMANA J. Bosco wa Bihembe, MATEKA Danny wa Gikondo, NIYODUSENGA Jonathan wa Gasogi, AKINKUNDIYE Theresie wa Mareba, NIYIGENA Pacifique wa Duha na SIBOMANA Emmy wa Gahanga bari barahuguwe umwaka washize, bavuze ko byabafashije gusoma Bibiliya no gusabana kandi hakaba hari ibitabo bamaze kurangiza aho bakeneye ibikurikira, bamwe usanga bashaka igitabo cya kabiri abandi icya gatatu.

Abari mu mahugurwa basoje biyemeje:

Ø  Gukomeza amatsinda yo gusoma bibiliya bashinze

Ø  Gushinga andi mashyashya kugira ngo bongere abasoma bibiliya

Ø  Kurushaho gushishikariza bagenzi babo kwibumbira mu matsinda yo gusoma Bibiliya

Imbogamizi bahura nazo muri aya matsinda:

Ø  Ikibazo cy’umwanya muto

Ø  Guhuza amasaha kubari mu itsinda

Ø  Kutitabira kw’abagize itsinda mu gusoma Bible

Ø  Kuba paruwase itagira uruhare mu gukurikirana ayo matsinda asoma bible

Ibitabo twasigaranye:

Igitabo cya mbere: 41 copies, icyakabiri: 148 copies, icya gatatu: 45 copies icya kane: 50 copies naho leaders’ guide ni 40.

Tukaba twaravuze ko hagiye kujyaho uburyo bwo gukurikirana ayo matsinda, hagati y’ishami ry’uribyiruko ndetse na paruwase kuko ariho ayo matsinda akorera.

Tukaba twarasoje amahugurwa bahabwa Certificate n’Umwepiscopi wa EAR/DK taliki ya 6/11/2015 tukaba dushimira Umwepiscopi uburyo yita ku rubyiruko.

 

 

 

 

Amahugurwa y'abarimu b'ishuri ry'icyumweru 2015

AMAHUGURWA Y'ABARIMU B'ISHURI RY'ICYUMWERU K'UBUFATANYE N'UMURYANGO DAVID C COOK

Nyuma yo gufata igihe kirekire duhugura abarimu muri buri paruwasi umwaka ushize, uyu mwaka twihaye intego yo guhugurira abarimu ku bucidikoni  mu buryo bwo guhuza abarimo ngo basangire ibitecyerezo, bahana amakuru y'uko umurimo umeze.

Ku itariki 16-01-2015 kubufatanye n'umuryango w'abanyamerika witwa DAVID C COOK twakoze ku mfashanyigisho y'icyiciro cya gatatu kuva ku myaka 10-14 aho hanatumiwe abarimu bavuye muyandi ma Diyoseze kandi birimo gutanga umusaruro. ayo mahugurwa akaba azakomeza mu mpera z'uyu mwaka wa 2015.

 

 

AMAHUGURWA Y'ABARIMU B'ISHURI RY'ICYUMWERU KU RWEGO RW'UBUCIDIKONI

Ku itariki 04-05-2015 twahuguye abarimu mu bucidikoni bwa Kindama kandi umurimo wagenze neza.

Ku itariki 25-7-2015 twahuguye abarimu mu bucidikoni bwa Kindama kandi umurimo wagenze neza.

 

 

 

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow