Icyizere cy’itorero kiri mu rubyiruko rwatojwe kubaha Imana no gukora cyane

Kuwa Gatandatu wo kuya  19/10/2013 ni bwo aya mahugurwa yarimo Abayobozi b’urubyiruko baturutse mu maparuwase yose uko ari 41 agize diyoseze ya Kigali. Aya mahugurwa yabashishikarizaga kwiteza imbere bakarushaho gukorera Uwiteka, cyane cyane ko n’ubuyobozi bw’amaparuwase bubashyigikiye haba mu bitekerezo ndetse n’izindi nkunga harimo n’amafaranga. Byagaragaye ko urubyiruko rwo muri EAR/ Diyoseze ya Kigali rumaze gukanguka kandi hari byinshi rumaze kugeraho:
Dore rero ingezo z’aho urubyiruko rwacu rumaze kugera:
•    Muri paruwase  ya Rubona: Bafite amatsinda yo kwiteza imbere; batangana ubwiteganyirize bw’ amafaranga 100 ku cyumweru; ubu bafite ibihumbi 300,000 kuri compte. Bafashije umwana wari ufite ibibazo byo kwiga, bubakira  n’umukecuru utifashije.
•    Muri paruwase ya Gikomero: Bafite urubyiruko rugera kuri 302, Bashyizeho umusanzu wa 2500 ku mwaka, ku buryo bahise bafunguza  compte bahita bashyiraho amafaranga 9,000. Barwanyije ibiyobyabwenge. Babyukije Boys and girls Brigade; bafite umubare wa 37.
•    Muri paruwase  ya Bihembe:Ibikorwa byabo biri mu iterambere mu buryo bw’umwuka ku buryo bafite amatsinda ane yo kwiga Bibiliya n’ ikipe y’ivugabutumwa ifasha amakanisa.  Batangiye ari abanyamuryango 12 none ubu bageze mu 107 kandi biteguye gufungura ikigega cya paruwase aho bateganya gukusanya amafaranga 252,000 azajya afasha abanyeshuri n’abashyingiwe.
•    Muri paruwase  ya Mbyo :Bafite amashyirahamwe atandukanye yo guhana amafaranga, kwigisha ibyo kwirinda ibiyobyabwenge na SIDA bakoresheje amakinamico (theatres) no kurwanya kwishyingira, batera inkunga bagenzi babo bateganya gushyingirwa kandi urubyiruko rwabo rugera ku 150.
•    Muri paruwase  ya Rutongo: Barateganya gutangira igikorwa cyo kwigisha abatazi gusoma no kwandika, kandi hanyuma y’ibyo bashyizeho koperative y’ubworozi bw’inzuki igizwe n’urubyiruko rutagize amahirwe yo kujya kwiga.  Bageze ku rwego rw’amafaranga ageze kuri 1,000,000, abanyeshuri nabo bafite korali, kandi yabaye iya mbere muri paruwase.
•    Muri paruwase  ya Ndera:Bakora ivugabutumwa mu bigo baturanye ngo hatagira abanyeshuri babacika; batangije amatsinda y’Abanglikane mu ishuri rya APRED ndetse na GASOGI, Buri kwezi bazajya batanga amafaranga 500 y’ubwisungane.
•    Muri paruwase  ya Kamweru: Hariho amatsinda 4 yo kugurizanya n’iterambere ari nayo mpamvu bakora amahugurwa atandukanye; bakigisha urubyiruko. Baherutse gukurikirana inyigisho zitangwa n’abakorerabushake b’umuryango wa Jeunesse pour Christ; ubu bafite urubyiruko rugera kuri 130 rwafashe indahiro zo kwezwa.
Hashyizweho ihuriro cyangwa umuryango w’urubyiruko witwa “Association des Jeunes de la paroisse de Kamweru banatangiza ishuri ryo kwigisha abatazi gusoma no kwandika kuburyo batanze impamyabumenyi (certificats) 30.

Izi ni ingero z’ibyo urubyiruko rurimo gukora muri EAR Diyoseze ya Kigali; birenze cyane ibyo abantu bari bamenyereye bijyanye n’ivugabutumwa. Mu yandi maparuwase habonetsemo ibikorwa bijyanye no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’amatsinda yo kwizigama, gushyiraho kw’imisanzu y’ubwisungane, gufunguza amakonte, imishinga  itandukanye nkiy’ubuhinzi bw’indabyo; gufasha abababaye, abafite ubumuga bwo kutabona n’imfubyi babishyurira ubwisungane bwo kwivuza (mutuelle), abatishoboye babubakira ubwiherero n’ibindi. Kandi urubyiruko ntirwasigaye inyuma mu gutanga umusanzu ku nyubako z’insengero ndetse no mw’ivugabutumwa rinyuze mu mikino, n’ibindi.

Turashimira itorero n’abayobozi baryo badahwema guha urubyiruko umwanya wo kwisanzura no kuruba hafi. Turashimira ubuyobozi bw’urubyiruko mu maparuwase narwo rudahwema gukora iyo bwabaga ngo habeho iterambere ryo mu mwuka n’umubiri kandi rigaragarire bose. Nta kabuza, icyizere cy’itorero kiri mu rubyiruko nk’uru rwatojwe kubaha Imana no gukora cyane.

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow