Mu mpera z’icyumweru gitaha nibwo igiterane ngarukamwaka gihuza urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu itorero Anglikani mu Rwanda (EAR: Eglise Anglicane au Rwanda”) cyabereye ku rusengero rw’iri torero I Remera ahakunze kwitwa ku Giporoso.  Iki giterane cy’iminsi itatu cyatangiye kuwa gatanu tariki ya 4 kugeza ku cyumweru tariki ya6 Mata, cyagaragayemo abavugabutumwa bakomeye barimo Ev. Emmanuel Kwizera, Bishop Louis Muvunyi, Rev. Dr. Japhet Ndoriyobijya n’abandi.  Cyanabonetsemo kandi n’abahanzi b’ibihangange muri muzika iramya Imana bayoboye ibihe byiza byo kuramya twavuga nka Eddie Mico, Serge, Bobo Bon Fils, The Shakers, Prince of Peace Choir, Mugiraneza Jean d’Amour, Call on Jesus y’abanyeshuri bo muri KIST.  

Ubwitabire bwari bushimishije kuko cyitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagera kuri 220 bavuye mu mpande zose zigize diyoseze ya Kigali aho abenshi bari bahagarariye amatsinda y’Abanyeshuri b’Abanglikane mu mashuri yisumbuye atandukanye; umubare munini wabo wari ucumbikiwe mu kigo Martyrs Secondary School.

Iki giterane cyari gifite umutwe uvuga ngo “Uri uwa nde?: iyi ntego yari ijyanye n’icyanditswe kiboneka muri 2 Timoteyo 2: 19 “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditseho ikimenyetso ngo” Uwiteka azi abe “kandi ngo umuntu wese uvuga izina ry’uwiteka ave mu bidatunganye.”   Mu bikorwa byaranze iki giterane habonetsemo ubuhamya, inyigisho zigamije gufasha urubyiruko rwo mu myaka y’ubugimbi zatanzwe n’abakristo bibumbiye mu miryango y’ababyeyi b’Abanglikane ariyo Mothers Union na Fathers Union. 

Igitangaje kandi kinejejeni uburyo habonetse amatsinda y’abana bato bamaze kugera ku rugero rushimishije mu kuramya no guhimbaza Imana twavuga nka worship team yo muri Groupe Scolaire de Remera iyobowe n’umusore witwa Isidore, Annointed Ministry ikorera I Remera, Gospel proclaimers drama team yo muri Katedrale Saint Etieene ndetse na groupe y’abana b’Abanglikane biga mu ishuri rya Kagarama Secondary school. 

Asoza iki giterane, umuyobozi w’ishami ry’urubyiruko muri EAR Diyoseze ya Kigali Manasseh Tuyizere yavuze ko ashimira Imana umusaruro wabonetse muri iki giterane urimo abantu 25 bakiriye agakiza. Yashimiye komite y’abanyeshuri yafatanyije n’iri shami gutegura iki giterane n’abakigizemo uruhare bose. Yasoje agira ati: “Diyoseze ya Kigali yiyemeje kwita ku rubyiruko nk’uru tukarufasha kumenya Imana by’ukuri n’icyo ibashakaho mu busore bwabo, benshi muri bo bafite impano nziza kandi barimo abakozi Imana izakoresha mu minsi iri imbere kuko abenshi hano bayobora amatsinda manini y’amasengesho mu bigo bigamo; yabizeje inkunga y’ishami ahagarariye ngo iki giterane kizakomeze kubaho buri mwaka. ”

Twababwira ko no mu kwezi gushize hari habayeho igiterane cy’iminsi ibiri cyahujije abanyeshuri b’Abanglikane 310 biga muri kaminuza n’amashuri makuru cyabereye mu ishuri IPRC Kigali (ahahoze ETO Kicukiro). 

Mukeneye kumenya ibikorwa byisumbuye ku bijyanye n’ibikorwa by’urubyiruko muri EAR Diyoseze ya Kigali mushobora kubirebera ku murongo wa interineti witwa www.nezerwa.org cyangwa mukabakurikira kuri page yabo ya facebook yitwa www.facebook/earkigali youth. 

 

 

 

 

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow