IJAMBO RY' IBANZE

Iri ni ijambo ry'ibanze Umwepiskopi wa EAR/ Diyoseze Kigali agenera urubyiruko ndetse n'abandi bose bakorana narwo.

“Ariko ntihakagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngo ugihindure.”GUTEGEKA KWA KABIRI 15: 4.

Nk’itorero Anglikane, Diyoseze ya Kigali; twifuriza urubyiruko gukizwa no gukura babayeho neza kandi bazi Imana; ariko ntitwakirengagiza ko ubukene ari imwe mu nzitizi zikomeye zugarije urubyiruko. Iyo mvuga ubukene mba mvuga ubwo mu mutima ndetse n’ubwo mu mubiri. Mu gice cya 28 cy’igitabo cyo gutegeka kwa kabiri; tubwirwa ko iyo ugize umwete wo kumvira Uwiteka Imana hari imigisha myinshi igukurikira. “Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho” (Imigani 10: 22)

Umugisha Imana itanga ntugarukira ku mutima gusa ahubwo uzana amajyambere; kuko iyo umuntu agize Imana ibyiringiro bye akira ubukene bwo mu mutima ndetse no mu mwuka.

Ndabasaba mudufashe guhindura imitekereze ishingiye ku gusabiriza cyangwa gutekereza ko ibibazo byacu bizajya bikemurwa n’abaturutse ahandi ahubwo tugerageze kwigira; twishakemo ibisubizo. Ku bijyanye no gushaka amikoro ya komite z’urubyiruko, ndashimira urubyiruko rwatangiye gahunda nziza yo gutanga imisanzu ya buri cyumweru. Abo mu bucidikoni bwa Ruhanga batanga umusanzu w’amafaranga 50 bababera urugero.

Rubyiruko mureke ibitekerezo byanyu byaguke kugira ngo mushobore gufasha bamwe muri mwe bakiri mu bukene bwo mu mwuka no mu mubiri mushinga amashyirahamwe yo kwiteza imbere maze muzakire mw’izina rya Yesu. Mwige ijambo ry’Imana kandi muvuge ubutumwa abakiri mu bubata bw’ibyaha bakizwe bamenye inzira ijya mw’ijuru kuko kumenya Imana ari imbaraga. Mukorere Imana mwiteza imbere maze abababona bose babure icyo babanenga ahubwo bavuge ba ti aba basore n’inkumi ni abakristo koko kandi bibeshejeho.

Bishop Louis Aimable Muvunyi.

Umwepiskopi wa EAR/ Diyoseze ya Kigali

 

 

 

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow