URUBYIRUKO RWAKUYE MU NGANDO INYOTA YO KUZIGISHA ABANDI

 


Ingando ni uburyo bushya bw’ivugabutumwa budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda ariko bufasha abazigiyemo kunguka byinshi birimo kungurana ibitekerezo, kubona igihe cyo kwihererana n’Imana no kwidagadura. Hakoreshwa buri gikorwa cyose gikorerwa mu ngando ngo inyigisho zigere kubo zigenewe binyuze mu mikino, mu mirimo y’amaboko ndetse no mu bihe byagenewe kwiga no gusoma Bibiliya.

Ibi ntabwo byashoboka hatabayeho ababihuguriwe  niyo mpamvu hashyizweho FORMA Camp  akaba ari ingando zigenewe guhugura abakristo bakuze bifuza kuba abayobozi b’ingando za gikristo. 

 Ingando yo mu rwego rwa Forma camp yabereye mu Kigo cy’urubyiruko n’amahugurwa I Bihembe mu kwezi kwa karindwi kuva kuya 15 kugeza 23; yari yitabiriwe n’abantu mirongo ine na batanu baturutse mu matorero atandukanye yizera kandi akemera Umwami Yesu. Urubyiruko rwayitabiriye rwishimiye ibyo rwahigiye; rugaragaza inyota yo kuzagaruka kubikoresha ruhugura urundi rubyiruko cyane cyane urw’ingimbi. Mu nyigisho bahafatiye; basomye ubutumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana, biga gukora ivugabutumwa rishingiye ku mikino ndetse no kuyobora amatsinda mato yo kwiga Bibiliya. Abakurikiranye aya mahugurwa y'ingando batashye bishimye kandi bategerejweho umusaruro ukomeye kuko ibyo bigiye muri iyi ngando bazabyifashisha bateza imbere umurimo w'Imana mu rubyiruko aho basengera kandi bazifashishwa mu gutegura ingando za gikristo zigenerwa urubyiruko rw'ingimbi.

Forma camp, ni imwe mu ngando zitegurwa n’abakozi b’Imana bava mu matorero atandukanye bibumbiye mu mu ihuriro ryitwa 3D Christian Camps; iri huriro ryashinzwe ku bufatanye hagati y’umuryango witwa Inuma y’amahoro n’Itorero Anglikani mu Rwanda/ Diyoseze ya Kigali. 

  

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow