Paruwase itazagira amashyiga atatu akomeye ntaho izagera.


Amahugurwa ajyanye n'urubyiruko n'abana ni kimwe mu byo EAR Diyosezi ya Kigali ishyize imbere dore ko asigaye aba kenshi mu mwaka, Ni muri urwo rwego habaye amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abapasitori bo muri diyosezi ya Kigali, akaba yarabaye tariki 15/10/2013, Umwepisikopi wa diyosezi ya Kigali Louis Muvunyi akaba yarashishikarije abapasitori kugira amashyiga atatu akomeye yagize ati “paruwase itazagira amashyiga atatu akomeye ntaho izageraariyo Fathers union, Mothers union hamwe n’urubyiruko”.
Muri aya mahugurwa abari bayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku buryo umurimo w’Imana mu rubyiruko no mu bana watezwa imbere dore bimwe mubyo baganiriyeho, ibitabo by’inyigisho z’abana zirimo gutegurwa zitwa “Tumenye ijambo”, inyigo kuri youth union  uyu ni umuryango ugiye gushingwa w’urubyiruko kugira ngo bahurizwe hamwe, hagaragajwe igitabo k’isanamitima cyateguwe na diyosezi ya Kigali, hakaba haraganiriwe uburyo hazaba amarushanwa y’umupira wamaguru.
Umwepisikopi wa EAR Dioseze ya Kigali yakomeje ashishikariza abapasiteri gukoresha urubyiruko mu cyumweru cy’urubyiruko aho bahawe ibyumweru bitatu buri mwaka. Yavuze ko guha urubyiruko umwanya aribwo buryo bwo kurwinjiza mu itorero bigatuma rudacika intege ngo ruve mu itorero. Akaba ariyo mpamvu urubyiruko rugiye kujya ruhabwa umwanya wo kujya kuri aritari; ibi bikazatuma bitoza gukora umurimo w’Imana bawukunze.
Bishop Louis Muvunyi Umwepisikopi wa EAR Diosezi ya Kigali yagize ati “igihe kirageze ngo tumenye uko dushakisha ifaranga, igihe cya kera aho bavugaga ngo ifaranga ni icyaha cyararangiye” akomeza avuga ko amatsinda  yo gusoma bibiriya yaherwaho akagira n’ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko, Mothers Union na Fathers Union bagomba kugira uruhare mu gufasha no kwigisha abana.

Bishop Louis Muvunyi yashimiye ishami ry’urubyiruko kubera akanyamakuru basigaye basohora avuga ko ari intambwe nziza kandi ko agakunda ati “hazabe igihe aka kanyamakuru kazajye kagurishwa.
Umwepisikopi wa EAR Kigali yashimiye amaparuwase yashoboye guha urubyiruko amaturo y’icyumweru nibura rimwe mu mwaka  avuga ko ari ikintu cyagirira urubyiruko akamaro; anashishikariza abataragira uwo muco ko nabo babishyira mu bikorwa.
Bamwe mu bari bahari bagize ibitekerezo batanga aho hifujwe ko hashyirwaho ibigenderwaho mu kwinjiza urubyiruko muri Youth Union hakerekanwa n’imyitwarire izajya iruranga. 
Inama nyungurana bitekerezo nk’iyi igamije guteza imbere umurimo w’Imana mu rubyiruko n’abana iba kabiri mu mwaka, aho abapasitori bahagarariye amaparuwase yose ya EAR Diyoseze ya Kigali uko ari 41 bazongera guhura mu kwezi kwa mbere 2014 bakarebera hamwe aho ibi bitekerezo bigeze bishyirwa mu ngiro.

Inkuru yateguwe na: Kwizera John Patrick.

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow