Icyumweru cy'urubyiruko mu maparuwase

Ibyumweru by’urubyiruko: Ni gahunda nziza yashyiriweho urubyiruko muri Diyoseze ya Kigali; aho ku nshuro eshatu buri mwaka urubyiruko ruhabwa amahirwe yo gutegura no kuyobora gahunda z’amateraniro mu nsengero zose hakurikijwe intego iba yatanzwe na Diyoseze. Umwihariko ni icyumweru cy’urubyiruko gitegurwa mu kiruhuko kinini aho buri paruwase igena ibikorwa by’imyidagaduro, ivugabutumwa no gufasha ababaye.

 Ni muri urwo rwego kuwa 23 Kanama twanyarukiye mu Bucidikoni bwa BUGESERA Paruwase ya MARANYUNDO, Ikanisa ya NYAMATA tubarebera uko icyumweru cy’ibikorwa by’urubyiruko cyari cyifashe. Twasanze Urubyiruko rugera kuri 58 rwabukereye ku mpamvu yo gufasha mwene data witwa BAGIRIGOMWA JOHN bamubumbira amatafari yo kubaka inzu rukoresheje ingufu z’amaboko. Iki gikorwa cyabonetsemo kandi n’itsinda ryari ryaturutse kuri Katedrali Saint Etienne I Kigali rurangajwe imbere numukuru w’urubyiruko muri Diyoseze Bwana Tuyizere Manasseh, bamwe bavoma abandi bakata urwondo abandi babumba amatafari. Kubw’umunezero watewe nicyo gikorwa habayeho gushima Imana mu ndirimbo no mu mbyino, Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kuganira ku bibazo byugarije urubyiruko no kuvuga ku ijambo ry’Imana hakurikijwe intego yo  iboneka mu Byakozwe n’intumwa 3:6 “mw’izina rya Kristo w’inazareti haguruka ugende.”

Twasoza tubamenyesha ko gahunda z’ibyumweru by’urubyiruko zikomeje aho ziteganywa ku matariki akurikira: Ibyumweru by’urubyiruko ni kuya 19/05/2013 na 15/12/2013.

Kuya 4 kugeza 10/08/2013: Icyumweru cy’ibikorwa by’urubyiruko: Ivugabutumwa, imyidagaduro, gufasha ababaye…

 Kuya 15/12/2013: Icyumweru cy’urubyiruko kizahurizwa hamwe n’igikorwa cyo gucutsa abana barangije Sunday School.

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow