INYIGISHO: Icyo ijambo ry’Imana rivuga ku rubyiruko n’abana.

Iyi ni imwe mu nyigisho zaganiriweho mu mwiherero wahuje abapasitori bose ba Diyoseze ya Kigali ikaba yarateguwe na Pasitori Daniel Hanlon; akabaari umwe mu bakozi b’ishami ry’ivugabutumwa n’amahugurwa muri Diyoseze ya Kigali. Pasitori Daniel Hanlon ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika akora umurimo w’Imana mw’iteraniro risenga mu rurumi rw’icyongereza rya Katedrale Saint Etienne mu Biryogo. 

Mu muco wa Kinyarwanda nk’uko byakorwaga ahandi henshi, abantu bigishaga abana babo hifashishijwe uburyo bw’ihererekanyamakuru bushingiye ku nkuru ntoya, ibisakuzo ndetse n’imigani. Ubwo buryo bw’imyigishirize bwatumaga abakiri bato bamenya imigenzo, ibisekuruza byabo ndetse n’indangagaciro by’ababyeyi babo bigatuma bakura bagera ikirenge mu cyabo. Iri hererekanyamakuru ryatumaga abana bato bamenya indangagaciro zabo ndetse n’imvano za buri gikorwa.

Umuco wa Bibiliya nawo ufitanye isano n’uyu muco w’ihererekanyamakuru twababwiye. Idusaba kumenyekanisha ubwiru bw’Imana kugira ngo abazadukomokaho bazabugenderemo. Ibi tubisoma mu gitabo cyo gutegeka kwa kabiri igice cya gatandatu ndetse n’icya cumi na kimwe; aho dutegekwa kubwira abakiri bato iby’imyizerere yacu. Abanditsi Packer na Parett babishimangiye bakoresha amagambo agira ati: “Kubwira ijambo ry’Imana urubyiruko n’abana bato ni ikintu gisaba ko uba ushimikiriye, bisaba ko wifashisha buri ngingo z’umubiri wawe kandi nturambirwe.”

Mu bacamanza 2: 10 -12 handitswe ngo: “Hanyuma ab’icyo gihe bose nabo barapfa basanga ba sekuruza; abo bakurikirwa n’ab’ikindi gihe bakura batazi Imana. Haba no kumenya imirimo yakoreraga abisirayeli. N’uko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka bakorera baali. Bimura Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cy’Egiputa, bakurikira izindi mana z’abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, bakarakaza Uwiteka.”….

Iyo ukomeje aya magambo ubona ko Abisirayeli bitandukanyije n’Imana ikabahana.

Aya magambo atwereka ibintu bikurikira:

Dukwiye kwigisha abakiri bato amategeko y’Imana hakiri kare ntitumere nk’aba Bisirayeli bateshutse kuri iyi nshingano bigatuma abana babo baba ibigande n’ibivume. Ibi kandi byerekanwa na zabuli ya 78 kandi bigashimangirwa n’ibyanditswe biboneka mu rwandiko rw’Abefeso 6:4 “Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu; ahubwo mubarere mubahana mubigisha iby’Umwami wacu. ”

Iyo dusomye mu 1 Abakorinto 15: 3 – 8; tubona ko Intumwa Pawulo nayo yari ihangayikishijwe no kumenyekanisha ibijyanye n’inkuru nziza y’agakiza. “Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nabanje kumenya ko Kristo yapfiriye ibyaha byacu.”

Mu gusoza nifuzaga kubamenyesha ko icyo duhamagarirwa nk’itorero, nk’ababyeyi cyangwa abantu bakuru ari ukumenyekanisha inzira y’agakiza ku bakiri bato. Nk’uko aba kera bakoreshaga uburyo bwo kubara inkuru natwe twakishakishiriza uburyo bujyanye n’igihe turimo ndetse n’aho dutuye, twabikora twifashisha indirimbo, udukino, twigisha abana bato gufata mu mutwe imirongo ya Bibiliya n’ibindi….

Mureke dufatire urugero kuri Yesu kuko yemereraga abana bato bakamusanga (Matayo 18:2); yabahaga ikaze kandi akabaha n’umwanya (Matayo 19:13 -15).

 

 

 

 

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow