Tuesday, 17 September 2013 18:04
0

Our Vision The Vision of Kigali  Diocese for the Youth: Envisioning and empowering congregations across Kigali diocese to effectively preach the Gospel of our...

Tuesday, 17 September 2013 18:41
0

      Our working principles and activities are guided by the following activities:  Objective 1: Raising awareness among congregations on the importance, the cost...

Wednesday, 05 February 2014 19:41
0

1.    Background of Youths Union in Kigali Diocese: With the aim to consolidate the efforts and talents of young people in Kigali Diocese, The youths...

Wednesday, 22 October 2014 10:38
0

             INTRODUCTION Background of Children’ ministry in Kigali Diocese Children’s ministry operates under the Youth and Children’s department of the...

  • Testimonials
  • Bible clubs

Ibigezweho

  • Kigali Diocese
  • Calendar of Activities

AMAHUGURWA Y'ABAYOBOZI BA YOUTH UNION

UMWIHERERO W’ABAYOBOZI BA YOUTH UNION MURI EAR/DK.

Igihe umwiherero wabereye: Tariki ya 04-06/08/2016

Aho yabereye:  Paruwase ya Remera, Martyr’s Secondary school

Uyu mwiherero wafunguwe ku mugaragaro tariki ya 4/08/2016 saa moya z’umugoroba na Rev. Manasseh Tuyizere, aho yanabwiye muri make ku nkomoko y’Itorero muri rusange ndaetse n’Itorero Anglikani mu Rwanda, anagera kuri Diyoseze ya Kigali, anakomoza ku ishami ry’urubyiruko n’abana yabanje gukoramo. Aho yavuze ko ashimishijwe cyane no kubona noneho hasigaye hagtumizwa umwiherero w’urubyiruko hakaza urubyiruko ny’Irizina aho kuza abantu bakuze kandi ashimira abitabiriye umurimo bakora mu maparuwase gusa ababwira ko inzira ikiri ndende ariko kandi Imana ihari ngo itubashishe.

 

 

Abitabiriye amahugurwa:

Nkuko byari biteganijwe twari kwakira abayobozi bay youth union bagera ku 168 bavuye mu maparuwase yose , ariko niko bose babonetse kuko hitabiriye abagera ku 108 gusa bavuye mu bucidikoni bwose ariko hakaba hari amaparuwase atarohereje umuyobozi numwe w’urubyiruko.

Tugendeye k’Ubucidikoni, dore uko abantu bitabiriye:  Ruhanga: 22/28, Kabuga: 20/24, Gatsata: 14/24 ariko Kanyinya nta muntu numwe wabonetse, Kanombe: 12/24 Paruwase ya Remera nta muyobozi numwe waje, Kindama: 11/20, Maranyundo: 22/32, paruwase ya Nkanga nta muyobozi wabonetse, Kigali: 7/20, paruwase ya Nyarufunzo na Gikondo nta muyobozi n’umwe twabonye.

Amasomo yatanzwe:

Uko amasomo yari yarateguwe yose yaratanzwe kandi abari batumiwe ngo bigishe bose barabonetse kandi yahinduye imwe mu myuvire y’abari bitabiriye umwiherero.

Tariki 05/08/2016:

Hatanzwe ikiganiro ku youth union n’impamvu yagiyeho kandi  cyagenze neza rwose.

Umukozi wa BDF, Mukobwajana Hapiness uhagarariye BDF mu karere ka Kicukiro, yatanze ikiganiro uburyo icyo kigo gifasha urubyiruko kukubona inguzanyo babatangira ingwate igera kuri 75/100 bakitangira isigaye ariko bitababujije gukora no kwiteza imbere akurikirwa na George Katurebe aho yakoreshe ubuhamya bwe ukuntu yatangiye kwikorera. Aha yabuze ko yatangiye ari muto cyane gusa yiha intego yahoo yifuzaga kugera, gusa avuga ko ibibazo bitabura gusa icyo usabwa ni ukwita kucyo wifuza kugeraho kandi ntiwumve ko uzahita ubona inyungu ako kanya.

Ku gicamunsi, hagishije Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire, aho yigishe k’ubuyobozi/ Leadership, aho yagaragarije abari aho ko bakwiye kubera abo bayobora umusemburo wo guhindura ibitekerezo kugira ngo babone kubigiraho kandi banahinduke.

Kumugoroba bajyaga mu matsinda bagendeye k’Ubucidikoni baturukamo kugira barebere hamwe ibyo bagezeho, ibyo bagiye kuzakora ndetse n’imbogamizi bahuye nazo n’uko bazivamo.

Tariki ya 6/8/2016:

Twakiriye Kayira Timothy, aho yigishije kubijyanye n’amatsinda yo kwizigama ndetse no gukora imishinga ibateza imbere, aha akaba yarashoje biyemeje kujya gukangurira abo babereye abayobozi gutekereza uburyo bwo kwiteza imbere.

Twanakiriye umwigisha wavuye muri Ministere y’Urubyiruko na ICT, aho yatubwiye ku mahirwe Leta yageneye urubyiruko kugira ngo rubashe kwihangira imirimo no kwikura mubukene. Aha yababwiye uburyo nanone BDF ari ikigega cyabashyiriweho, ababwira ko babategurira amahugurwa ku bikorwa byo kwihangira imirimo, kubashakira amasoko y’umusaruro wabo kubafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibiganiro mu matsinda

Mbere yo gusoza, buri bucidikoni bwahawe umwanya wo gisangiza abandi ibyo bakoze, ibyo bazakora ndetse n’imbagamizi bahuye nazo nuko batekereza kuzazikemura. Twasanze hafi y’Ubucidikoni bwose ibyo bakoze bihuye cyane, ibyinshi byakozwe ni:

·         Ibiteranye bito by’ivugabutumwa

·         Icyumweru cy’urubyiruko

·         Amasengesha

·         Kwinjiza urubyiruko muri youth union

·         Gahunda z’abanyeshuri mu biruhuko,…

Mubyo bazakora n’bundi harimo ibiterane, ibikorwa bigenewe gufashanya, imiganda ku nsengero, ivugabutumwa riciye mubiterane, icyumweru cy’urubyiruko ariko bakaba barongeyeho ko bagiye gutangira gutekereza ibikorwa byo kwiteza imbere kuko wasangaga batabiha umwanya munini no gutegura amahugurwa yagutse y’abanyamuryango ba youth union ngo barusheho gusobanukira n’umuryango.

Kubijyanye no kwiteza imbere murubyiruko, k’ubufatanye na Kayira tukaba tugiye gukomeza kubakangurira kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no gutekereza ibikorwa bibateza bibateza imbere mu maparuwase yabo uko tuzajya tubonana nabo. Tukaba twarabasabye ibikorwa byabo byanditse binyuze mu bucidikoni muri aya mezi asigaye ngo umwaka urangire.

Imbogamizi:

·         Abayobozi ba youth union bahora bahinduka mu maparuwase

·         Kuba dufite urubyiruko rutari rwakizwa ruri mu Itorero gusa ariko badafite Yesu muri bo.

·         Guhindura imyumvire y’urubyiruko ikiri hasi no kumva bagomba gutekererezwa kuri buri kintu cyose

·         Ubumwe mu rubyiruko bukiri hasi no kutareba kure mubijyanye no kwiteza imbere.

·         Aho usanga abayobozi b’Itorero mu maparuwase batari bashyira mu nshingano zabo urubyiruko

·         Kudashyira ibyo bahuguwe mubikorwa.

Hakenewe kurushaho guhugura abayobozi b’urubyiruko cyane ku rwego rw’ubucidikoni kugira ngo nabo barusheho kwita cyae ku maparuwase agize ubucidikoni baturukamo.

Abitabiriye umwiherero bashimiye cyane Ishami ry’urubyiruko n’abana n’Itorero muri rusange uburyo ryabatekerejeho rikabategurira umwiherero kandi biyemeza gushyira mubikorwa ibyo bigiyemo barushaho cyane kwigisha abo bayobora.

 

Natwe k’ishami ry’urubyiruko n’abana, turashimira Imana yatanze ubushobozi ngo uyu mwiherero ube,  ubuyobozi bw’Itorero bwatubaye  hafi muri uyu mwiherero wasabaga imbaraga nyinshi, abigisha twari twaratumiye ndetse n’abayobozi ba youth union bitabiriye uyu mwiherero bavuye mumaparuwase atandukanye.

About Us

Nezerwa website is run by the Youth Department of the Anglican Diocese of Kigali in collaboration with a team of young people, who volunteer their time and skills to make sure that this website is up, running and up to date. We call them the media team.

Find us

  • Facebook 
  • Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Photos

showshowshowshowshowshowshowshowshowshowshowshow